16 Ba bakuru 24+ bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami imbere y’Imana barapfukama bakoza imitwe hasi, basenga Imana 17 bavuga bati: “Turagushimira Yehova Mana Ishoborabyose, wowe uriho+ kandi wahozeho, kuko wakoresheje ububasha bwawe bukomeye ugatangira gutegeka uri umwami.+