-
Zab. 73:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ariko ubu mporana nawe.
Wamfashe ukuboko kw’iburyo.+
-
-
Ibyakozwe 2:25-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Dawidi yavuze ibye agira ati: ‘Yehova ahora imbere yanjye iteka. Kubera ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa. 26 Ni cyo gituma ngira ibyishimo, kandi ngahora nezerewe. Numva mfite ibyiringiro, 27 kuko utazandekera mu Mva,* cyangwa ngo wemere ko indahemuka yawe ibora.+ 28 Wamenyesheje inzira y’ubuzima. Aho uri haba ibyishimo byinshi.’+
-