ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 22:8-16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  8 Isi itangira kunyeganyega no gutigita,+

      Fondasiyo z’ijuru ziratigita;+

      Zakomeje kunyeganyega, kubera ko Imana yari yarakaye.+

       9 Mu mazuru yayo havamo umwotsi

      No mu kanwa kayo havamo umuriro utwika;+

      Amakara agurumana ayiturukaho.

      10 Yamanuye ijuru maze iramanuka+

      Kandi umwijima mwinshi wari munsi y’ibirenge byayo.+

      11 Yaje igendera ku mukerubi+ iguruka;

      Iboneka ku mababa y’umumarayika.*+

      12 Nuko yizengurutsaho umwijima iwugira nk’aho kugama,+

      Mu mazi yijimye n’ibicu byuzuye amazi.

      13 Amakara yagurumanaga mu mucyo wari imbere yayo.

      14 Nuko Yehova atangira guhinda nk’inkuba ari mu ijuru,+

      Isumbabyose itangira kumvikanisha ijwi ryayo.+

      15 Yabarasheho imyambi yayo+ irabatatanya;

      Imirabyo na yo yatumye bayoberwa icyo bakora.+

      16 Hasi mu nyanja haragaragaye,+

      Fondasiyo z’isi ziragaragara,

      Bitewe no gucyaha kwa Yehova n’uburakari bwe bwinshi.+

  • Zab. 77:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Urusaku rw’inkuba wahindishije+ rwari rumeze nk’urw’inziga z’amagare.

      Imirabyo yamuritse ku isi,+

      Isi irivumbagatanya kandi iratigita.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze