ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 24:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 None mubyeyi, reba aka gatambaro nakebye ku ikanzu itagira amaboko wambaye. Igihe nagakebaga sinigeze nkwica. Nawe uribonera ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho kandi ko nta cyaha nigeze ngukorera.+ Ariko wowe ukomeje kumpiga kugira ngo unyice.+

  • 2 Samweli 22:21-25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Yehova ampa imigisha akurikije gukiranuka kwanjye;+

      Ampembera ko ndi inyangamugayo.+

      22 Nakomeje kumvira Yehova

      Kandi sinakora icyaha cyo kureka Imana yanjye.

      23 Nzakomeza kwibuka amategeko ye+

      Kandi sinzareka gukurikiza amabwiriza ye.+

      24 Nzakomeza kuba inyangamugayo+

      Kandi nzakomeza kwirinda icyaha.+

      25 Yehova ampembere ko ndi umukiranutsi,+

      Anyiture kuko abona ko ndi inyangamugayo.+

  • Zab. 24:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Ni nde uzazamuka akajya ku musozi wa Yehova?+

      Kandi se ni nde uzahagarara ahantu he hera?

       4 Ni umuntu wese ukora ibikorwa byiza kandi ufite umutima utanduye,+

      Utararahiye ibinyoma mu izina ryanjye,*

      Cyangwa ngo arahire agamije kubeshya.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze