-
Matayo 26:38, 39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Nuko arababwira ati: “Ubu mfite agahinda kenshi kenda kunyica. Nimugume hano. Ntimusinzire, ahubwo mukomeze kuba maso nkanjye.”+ 39 Hanyuma yigira imbere ho gato, arapfukama akoza umutwe hasi arasenga ati:+ “Papa, niba bishoboka, ntiwemere ko nywera kuri iki gikombe.*+ Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+
-
-
Mariko 15:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Bigeze saa cyenda, Yesu arangurura ijwi aravuga ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanura ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+
-