-
Matayo 26:59-61Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
59 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose, bashakishaga ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu kugira ngo babone uko bamwica.+ 60 Ariko nubwo haje abatangabuhamya benshi bo kumushinja ibinyoma,+ nta kirego na kimwe cyamufashe. Nyuma yaho haje abandi bagabo babiri 61 baravuga bati: “Uyu muntu yaravuze ati: ‘nshobora gusenya urusengero rw’Imana maze nkarwubaka mu minsi itatu.’”+
-