28 Mwa miryango yo mu isi mwese mwe muhe Yehova ibimukwiriye;
Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+
29 Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye;+
Muze imbere ye muzanye impano.+
Musenge Yehova mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.+