-
2 Abami 7:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Yehova yari yatumye abasirikare b’Abasiriya bumva urusaku rw’amagare y’intambara n’urw’amafarashi, ni ukuvuga urusaku rw’abasirikare benshi.+ Nuko Abasiriya barabwirana bati: “Umwami wa Isirayeli yahaye amafaranga abami b’Abaheti n’abami bo muri Egiputa kugira ngo badutere!” 7 Kuri uwo mugoroba bahita bahunga kugira ngo badapfa, basiga amahema yabo, amafarashi yabo n’indogobe zabo; basiga inkambi yabo baragenda.
-