-
Gutegeka kwa Kabiri 29:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Hari ubwo umuntu yakumva iyi ndahiro akagira ubwibone mu mutima we, akibwira ati: ‘nubwo nakwigomeka nzagira amahoro.’ Uwo muntu yaba yikururiye ibyago, akabiteza n’abo bari kumwe bose. 20 Yehova ntazamubabarira.+ Ahubwo Yehova azamurakarira cyane kandi ibyago byose byanditse muri iki gitabo bizamugeraho.+ Yehova azahanagura izina rye munsi y’ijuru.
-