-
Esiteri 6:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko Hamani aragenda afata uwo mwenda n’ifarashi, awambika Moridekayi,+ amwicaza kuri iyo farashi, banyura mu mujyi ahakunda guhurira abantu benshi. Agenda imbere ye avuga cyane ati: “Ibi ni byo bakorera umuntu umwami yifuza gushimira.” 12 Ibyo birangiye Moridekayi agaruka ku irembo ry’ibwami, ariko Hamani we asubira iwe afite agahinda nk’ak’umuntu wapfushije kandi yitwikiriye umutwe.
-