-
Intangiriro 39:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nyuma yaho, umugore wa Potifari atangira kujya areba Yozefu akamubwira ati: “Reka turyamane.” 8 Ariko Yozefu akabyanga, akabwira umugore wa Potifari ati: “Dore databuja ntangenzura mu byo yanshinze muri uru rugo, kandi yampaye inshingano yo kwita ku byo atunze byose.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 13:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Umuntu muvukana, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugore wawe ukunda cyane cyangwa incuti yawe magara, nagerageza kukoshya mu ibanga ati: ‘ngwino dukorere izindi mana,’+ imana utigeze kumenya, yaba wowe cyangwa ba sogokuruza bawe, 7 imana abantu bo mu bihugu bigukikije basenga, yaba aba hafi cyangwa aba kure, kuva ku mpera y’isi ukagera ku yindi, 8 ntuzemere ibyifuzo by’uwo muntu cyangwa ngo umutege amatwi.+ Ntuzamubabarire, ngo umugirire impuhwe cyangwa ngo umuhishire.
-