-
Yobu 38:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ni nde washyiriyeho inyanja aho itagomba kurenga,+
Igihe yazaga iturutse mu masoko yayo?
9 Wari uri he igihe nashyiragaho ibicu ngo biyitwikire,
Kandi hejuru yayo nkahashyira umwijima mwinshi cyane?
-
-
Zab. 33:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Yateranyirije hamwe amazi y’inyanja amera nk’urugomero,+
Inyanja azigira nk’ibigega by’amazi.
-
-
Zab. 104:6-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Wayitwikirije amazi menshi nk’umwenda.+
Amazi yari atwikiriye imisozi,
7 Urayacyaha atangira guhunga,+
Yumvise urusaku rw’inkuba yawe agira ubwoba bwinshi arahunga.
8 Imisozi irazamuka,+ ibibaya biramanuka,
Maze amazi ajya aho wayateguriye.
9 Wayashyiriyeho imipaka atagomba kurenga,+
Kugira ngo atongera kurengera isi.
-
-
Yeremiya 5:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Yehova aravuga ati: ‘ese nta nubwo muntinya?
Ese ntimwagombye gutitira muri imbere yanjye?
Ni njye washyize umucanga aho inyanja igarukira,
Rikaba ari itegeko ridahinduka idashobora kurengaho.
Nubwo imiraba yayo yazana imbaraga nyinshi nta cyo yabikoraho
Kandi nubwo yakwibirindura, ntishobora kuharenga.+
-