13 Umunebwe aba avuga ati: “Mu nzira hari intare y’igisore!
Mu muhanda hari intare y’inkazi!”+
14 Nk’uko urugi rukomeza kwikaragira ku mapata yarwo,
Ni ko n’umunebwe akomeza kwigaragura ku buriri bwe.+
15 Umunebwe akoza intoki mu byokurya,
Ariko no kwitamika ubwabyo bikamunanira.+