ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 9:20, 21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Nuko Nowa atangira guhinga maze atera uruzabibu. 21 Igihe kimwe anywa divayi arasinda maze yambara ubusa ari mu ihema rye.

  • Imigani 23:29-35
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Ni nde uri mu bibazo bikomeye? Ni nde umerewe nabi?

      Ni nde uhora atongana? Ni nde uhora yitotomba?

      Ni nde ufite ibikomere bitagira impamvu? Ni nde ufite amaso atukuye?

      30 Ni umuntu umara igihe kirekire anywa divayi,+

      Agashakisha divayi ikaze.

      31 Ntugashukwe n’ukuntu divayi itukura,

      Uko itera ibishashi mu gikombe n’ukuntu imanuka neza mu muhogo.

      32 Amaherezo iryana nk’inzoka,

      Kandi igira ubumara nk’ubw’impiri.

      33 Ituma amaso yawe abona ibintu bidasanzwe,

      Kandi igatuma uvuga ibintu biterekeranye.+

      34 Ituma umera nk’uryamye mu nyanja hagati,

      Ukamera nk’uryamye ku gasongero k’inkingi ishinze mu bwato.

      35 Usanga umuntu avuga ati: “Bankubise ariko sinabyumvise.

      Bampondaguye ariko sinabimenye.

      Ubu koko ndakanguka ryari?+

      Ndumva nshaka kongera kwinywera.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze