-
1 Samweli 15:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Samweli aramubwira ati: “Ese utekereza ko ari iki gishimisha Yehova? Ese ni ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo+ cyangwa ni ukumvira ibyo Yehova avuga? Umenye ko kumvira biruta ibitambo+ kandi ko gutega amatwi biruta kumutura ibinure+ by’amapfizi y’intama. 23 Kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji no gusenga ibigirwamana.* Kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse,+ na we ntashaka ko ukomeza kuba umwami.”+
-