-
Ibyakozwe 13:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ariko Eluma* wari umupfumu (akaba ari na ko izina rye risobanura) atangira kubarwanya, ashaka kuyobya uwo muyobozi ngo atizera. 9 Sawuli ari na we witwa Pawulo, yuzura umwuka wera maze aramwitegereza, 10 aramubwira ati: “Wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bw’uburyo bwose, wa mwana wa Satani+ we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ese ntuzareka kugoreka inzira zigororotse za Yehova?
-