-
Imigani 6:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Mwana wanjye, niba warishingiye mugenzi wawe,+
Ukaba waragiranye amasezerano n’umuntu utazi mugakorana mu ntoki,+
2 Niba waraguye mu mutego bitewe n’isezerano watanze,
Ugafatirwa mu magambo wivugiye,+
3 Mwana wanjye, ibyo bisobanura ko mugenzi wawe yakwigaruriye.
Ubwo rero kugira ngo wibohore dore icyo wakora:
Genda wicishe bugufi, umwinginge umutitiriza.+
-