- 
	                        
            
            1 Samweli 8:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
- 
                            - 
                                        11 Arababwira ati: “Dore uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho:+ Azafata abahungu banyu+ abashyire ku magare ye+ no mu bagendera ku mafarashi ye,+ kandi bamwe bazajya biruka imbere y’amagare ye. 12 Nanone azashyiraho abayobozi b’abantu igihumbi+ n’ab’abantu mirongo itanu;+ bamwe azabagira abahinzi be+ n’abasaruzi be,+ abo kumukorera intwaro n’abo gukora ibikoresho by’amagare ye.+ 
 
- 
                                        
- 
	                        
            
            1 Abami 4:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
- 
                            - 
                                        7 Salomo yari afite abayobozi b’intara 12 muri Isirayeli hose, bazanaga ibyokurya byatungaga umwami n’abo mu rugo rwe. Buri wese yagiraga ukwezi kumwe mu mwaka+ ko kubizana. 
 
- 
                                        
- 
	                        
            
            2 Ibyo ku Ngoma 26:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
- 
                            - 
                                        9 Nanone Uziya yubatse iminara+ muri Yerusalemu hafi y’Irembo ry’Imfuruka+ no hafi y’Irembo ry’Igikombe+ n’Inkingi Ikomeza Urukuta, arayikomeza. 10 Yubatse n’iminara+ mu butayu, acukura amariba menshi (kuko yari afite amatungo menshi cyane), ibyo yanabikoze muri Shefela no mu kibaya. Yari afite abahinzi n’abo gukorera imizabibu ye mu misozi n’i Karumeli, kuko yakundaga ubuhinzi. 
 
- 
                                        
- 
	                        
            
            Indirimbo ya Salomo 8:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
- 
                            - 
                                        11 Salomo yari afite uruzabibu+ i Bayali-hamoni. Urwo ruzabibu yaruhaye abarwitaho, Maze imbuto zakwera, buri wese agatanga ibiceri by’ifeza 1.000. 
 
-