- 
	                        
            
            1 Samweli 13:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
- 
                            - 
                                        12 Nuko ndatekereza nti: ‘ubu Abafilisitiya bagiye kunsanga i Gilugali, bandwanye kandi ntaragusha neza Yehova.’ Ni yo mpamvu numvise ngomba gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro.” 13 Samweli abwira Sawuli ati: “Ibyo wakoze nta bwenge burimo. Ntiwumviye itegeko Yehova Imana yawe yagutegetse.+ Iyo uryumvira Yehova yari kuzatuma ubwami bwawe bukomeza gutegeka muri Isirayeli iteka ryose. 
 
-