23 “Naho wowe, uzashake imibavu myiza kurusha iyindi. Uzafate ibiro bitandatu by’ishangi, ibiro bitatu bya sinamoni ihumura neza, ibiro bitatu by’urubingo ruhumura, 24 ibiro bitandatu bya kesiya byapimwe ukurikije igipimo cy’ahera,+ n’amavuta ya elayo ajya kungana na litiro enye.