-
Ezekiyeli 22:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nk’uko umuntu ateranyiriza hamwe ifeza, umuringa, ubutare, icyuma kidakomeye n’itini mu itanura ry’umuriro akabitwika kugira ngo bishonge, ni ko nanjye nzabateranyiriza hamwe mbitewe n’uburakari n’umujinya kandi nzabatwika mushonge.+ 21 Nzabateranyiriza hamwe mbatwikishe umuriro w’umujinya wanjye+ maze mushongere muri Yerusalemu.+ 22 Nk’uko ifeza ishongera mu itanura ry’umuriro, ni ko namwe muzashongera muri Yerusalemu kandi muzamenya ko njyewe Yehova ari njye wabasutseho uburakari bwanjye.’”
-