-
1 Abami 18:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Nuko bafata cya kimasa kikiri gito bari bahisemo barakibaga. Bahera mu gitondo bageza saa sita basenga Bayali bavuga bati: “Bayali we, dusubize!” Ariko ntihagira ijwi bumva kandi ntihagira ubasubiza.+ Bakomeza kuzenguruka igicaniro bari bubatse basimbagurika.
-
-
Yesaya 37:37, 38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 Hanyuma Senakeribu umwami wa Ashuri aragenda, asubira i Nineve+ aba ari ho aguma.+ 38 Igihe yari mu rusengero rw’imana ye Nisiroki ayunamiye, abahungu be, ari bo Adurameleki na Shareseri, bamwicisha inkota+ maze bahungira mu gihugu cya Ararati.+ Nuko umuhungu we Esari-hadoni+ aramusimbura aba ari we uba umwami.
-
-
Yona 1:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Abayoboraga ubwato batangira kugira ubwoba, buri wese asenga imana ye yinginga kugira ngo imufashe. Bafata ibintu bimwe na bimwe byari mu bwato babijugunya mu nyanja, kugira ngo ubwato budakomeza kuremera.+ Icyakora Yona yari yamanutse ajya mu bwato hasi araryama, arasinzira cyane.
-