2 “Bazahura n’ibibazo bikomeye, abagambirira gukora ibibi,
Bagapanga uko bazakora ibibi bari ku buriri bwabo.
Iyo bukeye ibyo bintu bibi babishyira mu bikorwa,
Kuko baba babifitiye ubushobozi.+
2 Bifuza imirima bakayitwara,+
Amazu na yo bakayafata.
Bariganya umuntu inzu ye,+
Kandi bakamwambura umurage we.