18 Yehova aravuga ati:
“Ngiye guhuriza hamwe abo mu mahema ya Yakobo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+
Kandi nzagirira impuhwe aho batuye.
Uwo mujyi uzongera wubakwe ku musozi wahozeho+
Kandi umunara ukomeye uzahagarara aho ukwiriye kuba.
19 Bazaririmba indirimbo zo gushimira kandi baseke.+
Nzatuma baba benshi aho kuba bake,+
Nzatuma baba benshi
Aho kuba bake.+