54 Yehova aravuga ati: “Yewe mugore w’ingumba utarigeze ubyara we, vuga mu ijwi rinini wishimye!+
Yewe mugore utarigeze ubabazwa n’ibise we,+ nezerwa kandi uvuge cyane wishimye!+
Kuko abana b’umugore watawe n’umugabo ari benshi
Kurusha abana b’umugore ufite umugabo.”+
2 “Aho ihema ryawe ryubatse hagire hanini.+
Imyenda y’ihema ryawe ryiza yirambure.
Imigozi y’ihema ryawe yikurure cyane
Kandi ukomeze imambo z’ihema ryawe.+