ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:20, 21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ku ngufu i Babuloni,+ abagira abagaragu be n’ab’abahungu be,+ kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi bwatangiriye gutegeka,+ 21 kugira ngo ibyo Yehova yavuze akoresheje umuhanuzi Yeremiya bibe.+ Ubutaka bwari gukomeza kubaho budahingwa, kugeza igihe bwari kuba burangirije kuruhuka amasabato yabwo.+ Igihe cyose bwamaze budahingwa bwaruhukaga isabato, kugira ngo bwuzuze imyaka 70.+

  • Yesaya 49:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Ariko Siyoni yakomeje kuvuga iti:

      “Yehova yarantaye+ kandi Yehova yaranyibagiwe.”+

  • Yeremiya 30:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Yehova aravuga ati: “Ariko nzatuma woroherwa kandi ngukize ibikomere byawe,+

      Nubwo bakwise uwanzwe bavuga bati:

      ‘Siyoni nta muntu uyishaka.’”+

  • Amaganya 1:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Imihanda ijya i Siyoni irarira kuko nta wuyinyuramo ajya mu minsi mikuru.+

      Amarembo yaho yose yarasenyutse;+ abatambyi baho barababaye cyane.

      Abakobwa* baho bishwe n’agahinda kandi na yo irababaye cyane.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze