-
Yesaya 61:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Aho kumwara muzahabwa umugabane ukubye kabiri
Kandi aho gukorwa n’isoni bazavugana ibyishimo, bishimira umugabane wabo.
Ni byo koko, bazahabwa umugabane ukubye kabiri mu gihugu cyabo.+
Bazishima iteka ryose,+
-
Yeremiya 33:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Yehova aravuga ati: ‘aha hantu muzaba muvuga ko habaye ubutayu, nta muntu cyangwa itungo bihaba, ni ukuvuga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu yahindutse amatongo, nta muntu uyirimo, cyangwa abaturage ndetse nta n’amatungo bihaba, hazongera kumvikana 11 ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa,+ ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: “nimushimire Yehova nyiri ingabo kuko Yehova ari mwiza;+ urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”’+
“‘Bazazana ibitambo byo gushimira mu nzu ya Yehova,+ nk’uko byahoze mbere, kuko abantu bo muri iki gihugu bajyanywe ku ngufu nzabagarura.’ Ni ko Yehova avuga.”
-
-
-