-
Gutegeka kwa Kabiri 13:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “Muri mwe nihaduka umuhanuzi cyangwa umuntu uvuga ko yarose ibizaba, akabaha ikimenyetso cyangwa akababwira ko hazabaho ikintu runaka, 2 maze icyo kimenyetso yabahaye cyangwa icyo kintu yababwiye agira ati: ‘nimuze dusenge izindi mana mutigeze kumenya maze tuzikorere,’ mukabona kirabaye, 3 ntimuzumvire uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba,+ kuko Yehova Imana yanyu azaba ari kubagerageza+ kugira ngo amenye niba mukunda Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+
-