ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 21:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  2 Dore ibintu neretswe biteye ubwoba:

      Umugambanyi aragambana

      N’uwangiza ibintu akangiza.

      Elamu we, zamuka! Nawe Bumedi, genda utere!+

      Nzahagarika agahinda kose yateje.*+

  • Yeremiya 50:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  9 Dore ngiye guhuriza hamwe ibihugu bikomeye byo mu majyaruguru+

      Kandi ntume bitera Babuloni.

      Bizayitera byiteguye kurwana

      Kandi bizayifata.

      Imyambi yabo imeze nk’iy’umurwanyi,

      Utuma ababyeyi bapfusha abana babo.+

      Iyo barashe ntibahusha.

  • Yeremiya 51:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 “Mutyaze imyambi,+ mufate ingabo zifite ishusho y’uruziga.*

      Yehova yatumye abami b’Abamedi bagira icyo bakora

      Kuko ashaka kurimbura Babuloni.+

      Ni igihe cyo kwihorera kwa Yehova, ahorera urusengero rwe.

  • Daniyeli 5:30, 31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Muri iryo joro Belushazari umwami w’Abakaludaya aricwa.+ 31 Nuko Dariyo+ w’Umumedi ahabwa ubwami, afite imyaka nka 62.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze