-
Yeremiya 47:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ko bizaba ku Bafilisitiya,+ mbere y’uko Farawo atsinda Gaza.
-
-
Yoweli 3:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Baturage b’i Tiro n’i Sidoni, namwe baturage mutuye mu turere two mu Bufilisitiya,
Ni iki mundega?
Ese hari ikintu kibi naba narabakoreye, ku buryo mwaba muri kukinyishyura?
Niba ari ibyo munkoreye,
Nanjye sinzatinda kubishyura. Nzahita mbakorera nk’ibyo munkoreye.+
-
-
Zekariya 9:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Abo muri Ashikeloni bazabireba bagire ubwoba.
Ab’i Gaza bazagira umubabaro mwinshi cyane.
Abo muri Ekuroni na bo bazababara, bitewe n’uko ibyo bari biringiye bitabonetse.
Nta mwami uzongera kuba i Gaza,
Kandi muri Ashikeloni ntihazongera guturwa.+
-