-
Yesaya 7:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Kuko umurwa mukuru wa Siriya ari Damasiko,
Umwami wa Damasiko akaba Resini.
Mu gihe cy’imyaka 65
Efurayimu izamenagurwa ku buryo itazongera kubaho.+
-
-
Yesaya 28:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Ikamba* ry’ubwibone ry’abasinzi bo muri Efurayimu rigushije ishyano+
N’indabyo zumye z’ubwiza bwayo buhebuje
Ziri ku mutwe w’ikibaya cyera imyaka myinshi cy’ababaswe na divayi, na zo zigushije ishyano!
2 Dore Yehova afite umuntu ukomeye kandi ufite imbaraga nyinshi.
Kimwe n’imvura y’amahindu irimo inkuba, ni ukuvuga umuyaga mwinshi urimbura,
Kimwe n’imvura nyinshi irimo inkuba n’imivu y’amazi menshi,
Azabijugunya hasi n’imbaraga nyinshi.
-
-
Hoseya 5:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nzabera Abefurayimu nk’intare ikiri nto.
Abayuda na bo nzababera nk’intare ifite imbaraga.
-