-
Yesaya 20:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Yehova aravuga ati: “Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya yamaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa, nta nkweto yambaye kugira ngo bibere ikimenyetso+ n’umuburo Egiputa+ na Etiyopiya,+ 4 ni ko umwami wa Ashuri azajyana imfungwa avanye muri Egiputa+ n’abantu bari barajyanywe muri Etiyopiya ku ngufu, abana bato b’abahungu n’abasaza, bakagenda bambaye ubusa kandi nta nkweto bambaye, banitse ikibuno, Egiputa igakorwa n’isoni.*
-
-
Ezekiyeli 30:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Inkota izatera muri Egiputa kandi Etiyopiya izahangayika cyane, igihe abishwe bazagwa muri Egiputa.
Abantu bazasahura ubutunzi bwayo na fondasiyo zayo zisenywe.+
-