ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 19:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Mose arazamuka asanga Imana y’ukuri, maze Yehova ari kuri uwo musozi aramuhamagara+ aramubwira ati: “Ubwire abakomoka kuri Yakobo, ari bo Bisirayeli uti:

  • Kuva 19:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mukubahiriza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye wihariye* natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+

  • Kuva 24:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Hanyuma afata igitabo cy’isezerano agisomera abantu mu ijwi riranguruye.+ Nuko baravuga bati: “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”+

  • Yeremiya 31:32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Ntirizaba rimeze nk’isezerano nagiranye na ba sekuruza ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa,+ ‘isezerano bishe,+ nubwo ari njye wari shebuja.’* Ni ko Yehova avuga.”

  • Yeremiya 34:18-20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Ibi ni byo bizaba ku bantu bishe isezerano ryanjye, ntibakurikize amagambo yo mu isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe bacaga ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,+ 19 ni ukuvuga abatware bo mu Buyuda, abatware b’i Yerusalemu, abakozi b’ibwami, abatambyi n’abaturage bo mu gihugu bose banyuze hagati y’ibice bya cya kimasa: 20 Nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica* kandi intumbi zabo zizaribwa n’ibisiga byo mu kirere hamwe n’inyamaswa zo ku isi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze