ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 11:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nuko abatware batura muri Yerusalemu,+ ariko ku baturage basigaye hakoreshejwe ubufindo*+ kugira ngo hatoranywe umuryango umwe mu miryango icumi ujye gutura muri Yerusalemu umujyi wera, indi icyenda isigaye iture mu yindi mijyi.

  • Yesaya 44:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Ni njye uvuga ibya Kuro nti:+ ‘ni umushumba* wanjye

      Kandi azakora ibyo nshaka byose.’+

      Ni njye uvuga ibya Yerusalemu nti: ‘izongera kubakwa,’

      Nkavuga n’iby’urusengero nti: ‘fondasiyo yawe izubakwa.’”+

  • Yesaya 62:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 62 Sinzaceceka+ kubera Siyoni

      Kandi sinzatuza kubera Yerusalemu,

      Kugeza igihe gukiranuka kwayo kuzazira nk’umucyo+

      N’agakiza kayo kakamurika nk’umuriro.+

  • Yeremiya 31:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Kuko hari umunsi uzagera abarinzi bo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bagasakuza bati:

      ‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Yehova Imana yacu.’”+

  • Zekariya 1:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 “Ongera urangurure ijwi uvuge uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “imijyi yanjye izuzura ibyiza kandi Yehova azongera ahumurize Siyoni,+ yongere guhitamo Yerusalemu.”’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze