-
Yesaya 41:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Umunyabukorikori ahumuriza ucura ibyuma,+
Uringaniza ibyuma akoresheje inyundo y’umucuzi
Agakomeza uhondera ibyuma ku ibuye bacuriraho.
Areba uko biteranyije akavuga ati: “Biteranyije neza.”
Hanyuma abiteramo imisumari kugira ngo bikomere bitazanyeganyega.
-
-
Yeremiya 10:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ibikorwa by’abo bantu ni ubusa.
Ni igiti umunyabukorikori atema mu ishyamba,
Akakibajisha igikoresho cye.+
-
-
Hoseya 8:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Icyo kigirwamana cyaturutse muri Isirayeli,
Gikozwe n’umuntu w’umunyabukorikori. Ni yo mpamvu kidashobora kuba Imana nyamana.
Igishushanyo cy’ikimasa cy’i Samariya kizahinduka ibishingwe.
-