-
Yeremiya 5:26-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Mu bantu banjye harimo ababi.
Bakomeza gucungacunga nk’abatezi b’inyoni basutamye.
Batega umutego wica,
Bakawufatiramo abantu.
27 Amazu yabo yuzuye uburyarya+
Nk’umutego wuzuye inyoni.
Ni yo mpamvu babaye abantu bakomeye n’abakire.
28 Barabyibushye kandi bafite umubiri unoze.
Bakora ibibi birengeje urugero.
Kubera ko baba bashaka inyungu zabo,
Ntibarenganura impfumbyi.+
Barenganya umukene.’”+
-
-
Mika 6:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ese mu nzu y’umuntu ukora ibibi, haracyarimo ubutunzi yabonye abukuye mu bikorwa bibi?
Ese haracyarimo igikoresho gipima ibinyampeke* gifite ibipimo bidahuje n’ukuri kandi Imana icyanga?
-