Yeremiya 32:29 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 29 Abakaludaya bateye uyu mujyi bazawinjiramo bawutwike wose ushye,+ batwike n’amazu afite ibisenge batambiragaho Bayali ibitambo kandi bagasukira izindi mana ituro ry’ibyokunywa kugira ngo bandakaze.’+ Yeremiya 34:22 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 22 “‘Ngiye kubaha itegeko kandi nzabagarura muri uyu mujyi bawutere, bawufate maze bawutwike.+ Imijyi y’i Buyuda nzayihindura amatongo isigare nta wuyituye,’+ ni ko Yehova avuga.” Yeremiya 39:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Nuko Abakaludaya batwika inzu* y’umwami n’amazu y’abaturage+ kandi basenya inkuta za Yerusalemu.+
29 Abakaludaya bateye uyu mujyi bazawinjiramo bawutwike wose ushye,+ batwike n’amazu afite ibisenge batambiragaho Bayali ibitambo kandi bagasukira izindi mana ituro ry’ibyokunywa kugira ngo bandakaze.’+
22 “‘Ngiye kubaha itegeko kandi nzabagarura muri uyu mujyi bawutere, bawufate maze bawutwike.+ Imijyi y’i Buyuda nzayihindura amatongo isigare nta wuyituye,’+ ni ko Yehova avuga.”