-
Yeremiya 21:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Yehova aravuga ati: ‘nyuma y’ibyo Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be n’abaturage bo muri uyu mujyi, ni ukuvuga abazaba barokotse icyorezo, inkota n’inzara, nzabateza Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni, mbateze abanzi babo n’abashaka kubica.*+ Azabicisha inkota. Ntazabababarira cyangwa ngo abagirire impuhwe, ndetse ntazabagirira imbabazi.’”+
-
-
Yeremiya 34:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ibi ni byo bizaba ku bantu bishe isezerano ryanjye, ntibakurikize amagambo yo mu isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe bacaga ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,+ 19 ni ukuvuga abatware bo mu Buyuda, abatware b’i Yerusalemu, abakozi b’ibwami, abatambyi n’abaturage bo mu gihugu bose banyuze hagati y’ibice bya cya kimasa: 20 Nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica* kandi intumbi zabo zizaribwa n’ibisiga byo mu kirere hamwe n’inyamaswa zo ku isi.+
-