-
Yeremiya 40:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ariko Yohanani umuhungu wa Kareya n’abakuru b’ingabo bose bari hirya no hino mu gihugu, bajya kureba Gedaliya i Misipa, 14 baramubwira bati: “Ese ntuzi ko Bayalisi umwami w’Abamoni+ yohereje Ishimayeli umuhungu wa Netaniya ngo akwice?”*+ Ariko Gedaliya umuhungu wa Ahikamu yanga kwemera ibyo bamubwiye.
-