-
Yesaya 25:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ukuboko kwa Yehova kuzaba kuri uyu musozi+
Kandi Mowabu izanyukanyukirwa aho iri+
Nk’uko banyukanyuka ibyatsi bigahinduka ikirundo cy’ifumbire.
11 Azarambura amaboko ye akubite Mowabu
Nk’uko umuntu woga mu mazi menshi akubita amaboko ye kugira ngo yoge;
Azakubita amaboko ye akoresheje ubuhanga,
Akureho ubwibone bwayo.+
-
-
Zefaniya 2:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye,” ni ko Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli avuze,
“Mowabu izaba nka Sodomu,+
Amoni ibe nka Gomora.+
Hazamera ibihuru by’amahwa, habe igihugu cy’umunyu kandi ntihazongera guturwa, kugeza iteka ryose.+
Abasigaye bo mu bantu banjye bazabatwara ibyabo,
Kandi abasigaye bo mu bantu banjye bazabigarurira.
10 Ibyo ni byo bizabageraho bitewe n’ubwibone bwabo,+
Kuko batutse abantu ba Yehova nyiri ingabo bakabirataho cyane.
-