-
Yesaya 14:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Abantu bo mu bindi bihugu bazabafata babasubize mu gihugu cyabo kandi abo mu muryango wa Isirayeli bazabafata babagire abagaragu n’abaja,+ mu gihugu cya Yehova. Bazafunga abari barabagize imfungwa kandi bazategeka abahoze babakoresha imirimo y’agahato.
-
-
Zefaniya 2:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye,” ni ko Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli avuze,
“Mowabu izaba nka Sodomu,+
Amoni ibe nka Gomora.+
Hazamera ibihuru by’amahwa, habe igihugu cy’umunyu kandi ntihazongera guturwa, kugeza iteka ryose.+
Abasigaye bo mu bantu banjye bazabatwara ibyabo,
Kandi abasigaye bo mu bantu banjye bazabigarurira.
-