-
Yesaya 13:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ni yo mpamvu nzatuma ijuru ritigita
N’isi ikanyeganyega ikava mu mwanya wayo,+
Bitewe n’umujinya wa Yehova nyiri ingabo wo ku munsi w’uburakari bwe bugurumana.
-
-
Yeremiya 50:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Umuntu uzanyura i Babuloni wese azayitegereza afite ubwoba,
Maze avugirize kubera ibyago byayigezeho.+
-
-
Yeremiya 50:39, 40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Ni yo mpamvu inyamaswa zo mu butayu n’inyamaswa zihuma zizahaba
Kandi ni ho otirishe* zizatura;+
Ntizongera guturwa
Kandi nta muntu uzayibamo uko ibihe bizagenda bikurikirana.”+
40 Yehova aravuga ati: “Nk’uko byagenze igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora+ n’imijyi yari ihakikije,+ nta muntu uzahatura kandi nta muntu uzahaba.+
-