-
2 Abami 25:27-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Mu mwaka wa 37, igihe Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda yari yarajyanywe ku ngufu i Babuloni, mu kwezi kwa 12, ku itariki ya 27, Evili-merodaki umwami w’i Babuloni yakuye Yehoyakini umwami w’u Buyuda muri gereza.*+ Muri uwo mwaka ni bwo Evili-merodaki yabaye umwami. 28 Amubwira amagambo yo kumuhumuriza, amuha umwanya ukomeye kurusha abandi bami bari kumwe na we i Babuloni. 29 Nuko Yehoyakini akuramo imyenda yo muri gereza, akajya arira ku meza y’umwami, igihe cyose yari akiriho. 30 Umwami yamuhaga ibyokurya buri munsi, igihe cyose yari akiriho.
-