-
Yesaya 1:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Yehova aravuga ati: “Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki?+
-
-
Yesaya 66:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ubaga ikimasa ameze nk’uwica umuntu.+
Utamba intama ameze nk’uvuna imbwa ijosi.+
Utanga ituro ameze nk’utamba amaraso y’ingurube.+
Utanga ububani* kugira ngo bube ituro ry’urwibutso,+ ameze nk’usabira abandi umugisha akoresheje amagambo y’ubumaji.*+
Bahisemo kugendera mu nzira zabo
Kandi bishimira* ibintu biteye iseseme.
-
-
Yeremiya 7:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 “Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngaho ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, mubyongereho ibindi bitambo maze mwirire inyama.+
-
-
Amosi 5:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nanga iminsi mikuru yanyu, kandi narayizinutswe.+
Sinishimira impumuro y’ibitambo mutamba mu makoraniro yanyu yihariye.
-