-
2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
-
-
Yeremiya 25:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “Kuva mu mwaka wa 13 w’ubutegetsi bwa Yosiya,+ umuhungu wa Amoni umwami w’u Buyuda kugeza uyu munsi, mu gihe kingana n’imyaka 23 yose, Yehova yavuganaga nanjye, nanjye nkaza kubabwira kenshi* ariko mukanga kumva.+ 4 Kandi Yehova yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, abohereza inshuro nyinshi* ariko mwanze kumva kandi ntimwabatega amatwi.+
-