-
Yeremiya 5:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nibabaza bati: ‘ni iki cyatumye Yehova Imana yacu adukorera ibi byose?’ Uzabasubize uti: ‘nk’uko mwantaye, mugakorera imana z’amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’”+
-
-
Yeremiya 16:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Nubwira aba bantu aya magambo yose bazakubaza bati: ‘kuki Yehova yavuze ko azaduteza ibyo byago byose bikomeye, ni irihe kosa cyangwa icyaha twakoreye Yehova Imana yacu?’+ 11 Uzabasubize uti: ‘Yehova aravuga ati: “byatewe n’uko ba sogokuruza banyu bantaye,+ bagakomeza kumvira izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira.+ Ariko njye barantaye kandi ntibumvira amategeko yanjye.+
-