-
2 Abami 16:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko Ahazi yohereza abantu kuri Tigulati-pileseri+ umwami wa Ashuri ngo bamubwire bati: “Ndi umugaragu wawe nkaba n’umuhungu wawe. Ngwino unkize umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli bari kundwanya.”
-
-
Hoseya 5:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Abefurayimu baje kumenya ko barwaye, Abayuda na bo bamenya ko barwaye igisebe.
Nuko Abefurayimu bajya muri Ashuri+ batuma ku mwami ukomeye.
Ariko uwo mwami ntiyabashije kubakiza ubwo burwayi,
Kandi ntiyashoboye kubabonera umuti wabakiza icyo gisebe.
-