ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 15:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Uwo mupaka warazamukaga ukagera mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,+ ku musozi umujyi w’Abayebusi+ wari wubatseho mu majyepfo, ni ukuvuga Yerusalemu.+ Wazamukaga hejuru ku musozi uteganye n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu mu burengerazuba. Uwo musozi wari uherereye aho Ikibaya cya Refayimu kirangirira mu majyaruguru.

  • Yosuwa 15:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja Nini*+ n’inkombe yayo. Uwo ni wo wari umupaka w’akarere kose abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 28:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Ahazi+ yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 28:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nanone yatwikiye ibitambo mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu* umwotsi wabyo urazamuka, atwika+ abahungu be, mbese akora ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.

  • Yeremiya 7:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Bubatse ahantu hirengeye i Tofeti mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bahatwikire abahungu babo n’abakobwa babo,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi ntigeze ntekereza.’*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze