-
2 Abami 21:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nanone Manase yishe abantu benshi abahoye ubusa, ku buryo amaraso yabo yayujuje i Yerusalemu, kuva ku ruhande rumwe kugera ku rundi,+ kandi ibyo byiyongeraga ku cyaha yari yarakoze cyatumye abaturage b’i Buyuda bakora ibyo Yehova yanga.
-
-
Matayo 23:34, 35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Ni yo mpamvu ngiye kubatumaho abahanuzi,+ abanyabwenge n’abigisha.+ Bamwe muri bo muzabica+ mubamanike ku biti, kandi bamwe muri bo muzabakubitira+ mu masinagogi yanyu, mubatotereze+ muri buri mujyi wose bazajyamo, 35 kugira ngo mubarweho icyaha cy’abakiranutsi bose biciwe mu isi, uhereye ku mukiranutsi Abeli wishwe,+ ukageza kuri Zekariya umuhungu wa Barakiya, uwo mwiciye hagati y’ahera h’urusengero n’igicaniro.+
-