-
Gutegeka kwa Kabiri 29:24-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ibyo bizatuma bo n’abantu bo mu bihugu byose bibaza bati: ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bigeze aha?’ 25 Hanyuma bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova+ Imana ya ba sekuruza, iryo yagiranye na bo igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+ 26 Bakoreye izindi mana kandi barazunamira, imana batigeze bamenya kandi atabemereye gusenga.+
-
-
1 Abami 9:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Iyi nzu izahinduka amatongo.+ Abantu bose bazayinyuraho bazajya bahagarara bavugirize bumiwe maze bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 9 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa maze bakayoboka izindi mana bakazunamira kandi bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+
-